mardi 24 novembre 2009

Dushake inkomoko n'amasano

Abasoma iyi blog mwese ndabasuhuje. Mukomere.

Nagize amahirwe adasanzwe yo kumenya ibisekuruza byanjye kugeza kugisekuruza cya 16. Naragereranije nsanga ibyo bisekuruza mfite bigenda bigatangirira mu mwaka 1480.

Dore ibyo bisekuruza uko bikulikiranye:

IBISEKURUZA BYA JOTHAM RWAMIHETO

1. Jotham Rwamiheto 21 Mars 1960
2. Thomas Rwamiheto 1928
3. Mukangahe 1896
4. Nyamiyongwe 1864
5. Bizuru 1832
6. Gafura 1800
7. Segashushu 1768
8. Funi 1736
9. Murego 1704
10. Ntore 1672
11. Gasengo 1640
12. Mpambara 1608
13. Tende 1576
14. Rukobora 1544
15. Cyungura 1512 Abungura
16. Mateke 1480

Mubyukuli generation yacu ifite amahirwe akomeye cyane yo kuba dufite ubuhanga bwa internet. Internet ishobora kudufasha muli byinshi. Bimwe muli byo ni kuba twayikoresha dushakisha inkomoko zacu n’amasano abanyarwanda bagiye bagirana.

Dore icyitegererezo, nka twe batwita Abasengo b’Abungura. Urebye ibyo bisekuruza byanjye, Abasengo bava kumukurambere wacu witwaga Gasengo. Kuba batwita Abasengo b’Abungura, ibyo nabyo biva kumukurambere wacu witwaga Cyungura.

Ndasaba rero abantu baba bazi ibisekuruza byabo bigera kuli Gasengo cyangwa kuli Cyungura kwigaragaza tukungurana ibitekerezo, kugira ngo tumenye aho abakurambere bacu baturutse n’aho bagiye batura.
Murabona ko nyuma ya Cyungura hali umukurambere wacu witwaga Mateke. Ndahamya rero ntashidikanya ko ubwo Mateke agomba kuba aduhuza n’ubundi bwoko ubu ntaramenya ubwalibwo.

Ndasaba rero abantu b’abanya rwanda bashishikajwe no kumenya inkomomo yabo n’amasano yabo, n’ubwo mwaba mutali Abasengo cyanwa Abungura kugira ngo mukore Projet nkiyi tuzarebe aho amoko yo mu Rwanda agenda ahulira.

Murakoze. Niba munejejwe n’iyi Blog, muyigeze kubanyarwanda muzi abo alibo bose. Nzashimishwa no kubona commentaires zanyu.

Mugire amahoro
Jotham Rwamiheto
Canada

2 commentaires:

  1. Komera,

    Urakoze cyane kubera iyi blog iriho ibisekuruza by'umuryango wacu. Comment yanjye ntiribugufashe byinshi kuko njye duhuriye ku gisekuru cya mbere. Njye nitwa Nzamutuma Charles (1975) wa Rwamiheto Thomas.

    Tks!

    RépondreSupprimer
  2. Nanje tugomba kuba duhuriye kure cyane, kuri cyungura cya Mateke.
    Nimwe bwe bo kwa Rwamiheto mu Rwinzovu??

    RépondreSupprimer